Ibaruwa utazi yandikiwe Abahutu bo mu Nduga

AMABARUWA YANDIKIWE ABAHUTU B’INDUGA

Mu biganiro byacu byashize twagarutse kuri zimwe mu nyandiko zikarishye zanditswe n’ishyaka rya CDR ryari rishingiye ku ngengabitekerezo yaryo ya Hutu power yuko ibyiza ari ibyabahutu naho abatutsi ari abo kwicwa.muri iyi politiki ya CDR yo kwigisha no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside niho iri shyaka rya CDR rifatanije na MRND yariri ku butegetsi bakoresheje ibyo kwandika inyandiko zitandukanye navuze ntangira twagarutseho mu kiganiro cyacu zarimo inyandiko yiswe ntibindeba Jye ndi Umusederi yanditswe n’ishyaka rya CDR mu bikorwa byaryo byo kurwana amasezerano y’amahoro ya Arusha.na none twavuze ku nyandiko yuzuye urwango ndengakamere yiswe Mbwira abumva. gusa muri icyo kiganiro twagarutse ku nyandiko zimwe na zimwe zandikiwe abahutu bo mu nduga bakangurirwa kwanga abatutsi ndetse no kuzabatsemba rero zimwe muri izo nyandiko zandikiwe abahutu bo mu nduga mu rwego rwo kubakangurira kwica abatutsi zandikwaga bigaragazwa ko zanditswe n’abahutu bo mu rukiga ngo bafatanye kwanga abatutsi.izo rero nizo tugiye kugarukaho mu kiganiro cyuyu munsi.iyi ni Intsinzi Tv. uwaguteguriye iki kiganiro ugiye kumva ni BIZIMANA Christian Mbahaye Ikaze
.

Twabigarutseho kenshi ko kuva mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1990 Leta y’U Rwanda yari iyobowe na Perezida Yuvenal HABYARIMANA yatangije imigambi yo kwigisha, gukwirikwiza no kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo gutegira Jenoside yakorewe abatutsi yifashishije urugamba rwa RPA Inkotanyi rwo kubohora igihugu.
Gusa kuberako Leta ya Habyarimana yari yubakiye kuri politiki y’irondakarere n’irondabwoko byari byaratumye abanyarwanda bacikamo ibice mu buryo bukomeye.
Ubundi ibijyanye n’irondabwoko abatutsi bo bari bariyakiriye kuberako kuva mu 1959 byari bizwi neza ko igihugu ari icyabahutu gusa ko abatutsi ari abanyamahanga n’abimukira bafite benewabo batuye hanze y’igihugu nabo bakabaho bumva ko koko igihugu Atari icyabo ndetse ko rimwe bashobora kuzicwa kuko nyine Atari abanyarwanda kuko ibyo kwicwa babyumvaga kenshi cyane mu itoteza ntagereranywa.
Ariko na none ku bahutu naho harimo irondakarere rikomeye hashingiwe kuri Gahunda na politike zari zarashyizweho hashingiwe kuri Politiki y’iringaniza.kuko kubona akazi ndetse no kubona ishuri byasabaga kuba nibura uvuka mu majyaruguru y’igihugu muri Perefegitura za Byumba,Ruhengeri na Gisenyi.
Mu Rwanda kutavuka mu majyaruguru cyari ikibazo gikomeye ndetse kurundi ruhande ibyo byatumaga abategetsi bo muri Leta ya Habyarimana benshi bavukaga mu majyaruguru y’igihugu ahitwaga mu rukiga baba imbere cyane mu gutegura umugambi wa Jenoside.
Aba rero mu gihe Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga noneho leta nayo igatangira gutegura Umugambi wa Jenoside yitwaje uru rugamba bari bafite ikibazo ko iyi Project ya Jenoside ishobora kutazashoboka mu majyepfo kuko bari babizi neza ko imyaka irenga 17 kuva mu 1973 Ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bumaze butegeka u Rwanda aba baturage bo mu bwoko bw’abahutu bo mu majyepfo bari barakandamijwe bikomeye.
mu mitekerereze y’abateguye umugambi wa Jenoside batangiye gushakisha inzira zose noneho bakora za Campaigns zo gukangurira abahutu bo mu majyepfo bitwaga abanyenduga kugirango batangire kwiyumvamo ko bagomba gufasha benewabo babakiga kuzatsemba umwanzi umwe rukumbi w’u Rwanda n’abahutu ariwe Mututsi.

Mu byakozwe byambere byibanze hatangiye gufatwa bamwe mu bahezanguni babahutu babakiga bajyanwa mu bice by’amajyepfo y’igihugu muri za Perefegitura zitandukanye zarimo Butare,Gikongoro na Cyangugu.
Intagondwa zajyanyweyo abenshi murizo bavukaga mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi kandi byari bizwi neza ko ari abahezanguni mu ngengabitekerezo ya Jenoside.
Nifashishije igitabo cya Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamateka,Umushakashatsi ndetse n’umwanditsei kuri Jenoside yakorewe abatutsi akaba ari ni umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kimisyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yise “Inzira ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda” yasohoye mu mwaka wa 2014 reka noneho ngaruke kuri amwe mu mazina y’abahutu babahezanguni bari barimakaje ingengabitekerezo ya Jenoside bari baje kongera umurego wo kwigisha no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu majyepfo.
Iyi Deal yo kuzana aba bantu byari bizwi neza ko banga abatutsi yagizwemo uruhare na Nzirorera Joseph wari Minisitiri w’inganda,ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imyuga nyuma akaba yaraje kuba umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ryari kubutegetsi mu Rwanda rya MRND. Afatanije nabandi bayobozi bari mu Kazu barimo Tadeyo Bagaragaza wayoboraga OCIR ishami ry’icyayi. #IntsinziTV #AmatekaYurwanda
Kagame Paul Jeannette Kagame Ange Kagame rwanda Kigali Tutsi Genocide Abatutsi History of Rwanda Abahutu Abatwa Tutsi Genoside Dr. Bizimana KIGALI TODAY AFRIMAX TV Umubavu TV Urugendo Tv. Indege ya Habyarimana Rwandan Culture African History ISIMBI TV IntsinziTV Nsanzabera Kayumba Nyamwasa Karegeya Jacques Nziza General Kabarebe ubusambanyi umukobwa Byacitse byakomeye FDLR Inkotanyi Genoside against Tutsi Bisesero Nyarubuye Aimable Karasira Idamange
0 комментариев