INKOTANYI Ep4: Uko Batayo 6 zarwanye urugamba rwo gufata Byumba

Mu duce twose twagezwemo n’Urugamba rwo kubohora igihugu nta na hamwe hasigaranye amateke akomeye kandi aremereye mu mitwe y’abanyarwanda nkahitwa Ku Murindi hari muri Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi.aha ku murindi haniswe ku Murindi w’Intwari habaye ibirindio bikuru bya cyangwa se High Command ya RPA Inkotanyi ndetse haba n’ikicaro gikuru (General Head quarter) y’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu. ndetse nubu iyo uhageze uhasanga bimwe mu birango byayo mateka.rero harihariye gusa twe icyo tugiye kugarukaho si ukongera kuhavuga ahubwo tugiye kukubwira uburyo aha hantu haje kugera mu maboko y’ingabo za RPA Inkotanyi mu bitero byiswe ibyo kwigarurira ibice bya Byumba byabayeho nyuma gato yo kwigarurira ubutaka bwiswe Agasantimetero.iyi ngingo yo kwigarurira Ku Mulindi ndetse n’ibice bihegereye nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Kane cy’ibiganiro byihariye twabateguriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora .iyi ni Intsinzi tv jye waguteguriye iki kiganiro ndi BIZIMANA Chrsitian naho jye ugiye kukikugezaho ndi Eric Safari, Mbahaye Ikaze
.

Nyuma yaho ibitero byo kwigarurira AGASINTEMERO byari bimaze kurangira umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Major paul KAGAME yarafite ikindi gitekerezo cyari kihariye icyo niko kandi kazi yari agiye guha abasore be bari bamaze kugaragaza ubushobozi bwo guhangana na FAR.
Mu buryo bwamayeri y’intambara umugaba mukuru w’ingabo yari akeneye kwagura agasintemetero yari amaze kwigarurira kandi yagombaga guhita abikora ako kanya mu gihe Ingabo za FAR Zari zicyakira ukuntu zari zimaze gutakaza intambara zitisnzwe mu buryo bisa nibyazitunguye.
Ubwo rero Ingabo za RPA Inkotanyi zari zigiye kwerekeza mu bitero byiswe intambara ya Byumba.
Nkibisanzwe nkuko twabigarutseho kenshi kugirango umugaba muruku wa RPA Inkotanyi afate icyemezo cyo kohereza ingabo ze ahantu runaka mu rugamba yagombaga kuba ahizeye neza kuko yabaga ahafite amakuru ahagije.
Nubu ngunbu yahaye amabwiriza abari bashinzwe gushakisha amakuru bohereza abatasi bajya gutata bimwe mu bice bya Byumba bamuzanira amakuru aha hari mu mpera z’Ukwezi kwa Kane mu mwaka wa 1992.abatasi bagiye gushakisha amakuru muri iki gice bari abinararibonye rikomeye kuberako iki gice cyagombaga kwitabwaho mu buryo bukomeye kandi cyarimo n’ibirindiro byinshi by’ingabo za Leta.
Ibice byagombaga kugabwamo ibitero harimo umujyi wa Byumba,Kivuye, Manyagiro,Gishambashayo,Gatuna,Kaniga na Murindi aha hose harebwe neza uburyo bwose ibirindiro by’ingabo za Leta byari biteye haba mu buryo bwo bw’ibikoresho ndetse n’umubare wa Gisirikare. Raporo yose imaze kugera mu biganza by’umugaba mukuru yahise abibona ko noneho ingabo ze zari kugera icyo zikora gusa kuri iyi nshuro hari harimo indi mibare yihariye kuberako nubwo hari ibice bya Byumba byagombaga kwigarurirwa ariko hari n’agasintemetero kagombaga kurindwa kandi cyane rero kuri iyi nshuro iyi ntamabara yagombaga gusaba byinshi.

Muri icyo gihe Umugaba mukuru w’ingabo yohereje Batayo 6 mu bice yashakaga ko RPA Inkotanyi yigarurira.izo Batayo zari Yankee yari iyobowe na Komando NYAMURANGWA Fred,Charlie yari iyobowe na Komanda KIIZA Wilex,Alpha yari iyobowe na Komanda KAZUNGU Wilson,Oscar yari iyobowe na Komanda TURAGARA Augustin,Delta yari iyobowe na Komanda KAYITARE Vedaste ndetse na Batayo ya 17 yari iyobowe na komanda KAREBA Alfred.
Muri izi Batayo 3 muri zo Iyitwa Oscar,Delta na Batayo ya 17 zari zifite inshingano yo kugaba ibitero ku kigo cya Gisirikare cya Byumba mu mujyi ndetse izindi Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zari zifite inshingano zo kugaba ibitero mu tundi duce dutandukanye nyuma yaho urugamba rwa Byumba rutangiriye izi Batayo ziyongereyeho Batayo ya Bravo yari iyobowe na Komanda Peter BAGABO.Ibitero by’I Byumba byari biyobowe na Komanda TWAHIRWA Dodo nk’umugaba w’Igitero.
Ibitero bimaze gutangira Batayo za Delta, Oscar na Batayo ya 17 zahise zigaba ibitero ku mujyi wa Byumba ubwo niko kurundi ruhande Batayo za Yankee,Charlie na Alpha zarimo zigaba ibitero mu tundi duce haherewe ahitwa Kaniga,Gatuna ubwo yo byari bibaye ku nshuro ya Kabiri, ndetse ibitero byagabwe ku bindi birindiro byarimo ibya Manyagiro,Bungwe, Gishambashayo na Kivuye.
Mu guhangana n’ibirindiro by’ingabo za FAR zari mu mujyi wa Byumba batayo ebyiri za Delta na Batayo ya 17 zarashe ikigo cya Gisirikare cya Byumba ubwo ni mu gihe indi Batayo ya Oscar yajyanye nizi zindi muri iki gitero yo yari yagiye gufungwa umuhanda wa Byumba –Kigali na Byumba –Gatuna mu rwego rwo guhagarika Ubufasha bwose bwari kuza gutabara ingabo zari I Byumba.

#IntsinziTV #Inkotanyi #PaulKagame
Kagame Paul Jeannette Kagame Ange Kagame Rwanda Kigali Tutsi Genocide Abatutsi History of Rwanda Abahutu Abatwa Tutsi Genoside Dr. Bizimana KIGALI TODAY afrimax tv Umubavu TV Urugendo Tv. Indege ya Habyarimana Rwandan Culture African History isimbi tv IntsinziTV Nsanzabera Kayumba Nyamwasa Karegeya Jacques Nziza General Kabarebe Ubusambanyi Umukobwa Byacitse byakomeye FDLR Inkotanyi Genoside against Tutsi Bisesero Aimable Karasira Idamange Rusesabagina
0 комментариев